Urubanza rw'umushinwa wakubise umuntu amuziritse i Rutsiro rwagoye abacamanza bafata undi mwanzuro



Muri Kanama uyu mwaka ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana Sun Shu Jun Umushinwa ukorera Sosiyeye yigenga yitwa Ali Group Holdings Ltd mu Rwanda akubita Abanyarwanda babiri, bivugwa ko umwe muri bo yari yafashwe yiba umucanga. 

Nyuma yayo mashusho yakwirakwiye, Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abagize uruhare muri icyo gikorwa harimo n'uwo mushinwa, ibi bikaba byaranavuzweho na ambasade y'igihugu cy'ubushinwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwatangiye kuburanisha uru rubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Uru rubanza ruregwamo abantu batandatu barimo Sun Shu Jun w’imyaka 51, Renzaho Alexis, Katabarwa Félix, Mukandayambaje Claudine, Nsanzumuhire Léonidas na Ndebaneza Donatien.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo iyicarubozo, gukubita cyangwa gukomeretsa n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa nyuma yo kugezwaho imbogamizi z’uko Umushinwa Sun Shu Jun atarabona umusemuzi. Rwategetse ko iburanisha ryimuriwe ku wa 17 Nzeri 2021.

Umwe mu baturage bakubiswe ni uwo mu Kagari ka Mukura, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Rutsiro. Nk’uko bigaragara mu mashusho, uwo muturage yari aziritse ku giti, aho uwo Mushinwa yamukubitiraga akoresheje umugozi.

Ibikorwa byakozwe na Sun Shu Jun byamaganwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, ivuga ko bigayitse.


Post a Comment

Previous Post Next Post