Aganira n’ikinyamakuru The Sun, Natacha yavuze ko byatangiye ari imikino ariko birangira baryamanye, hari muri 2015 Cristiano akiri mu rukundo na Irina Shayk.
Ati “ hari saa saba z’igitondo mwoherereza ifoto yanjye igaragaza imiterere yanjye iherekejwe n’amagambo ndetse na ‘kiss’ byari nk’imikino. Sinari nziko azansubiza. Ariko saa 6h za mu gutindo yaransubije, ibintu byatangiriye aho, ariko nsubiye inyuma ndifuza ko nakabaye ntarabikoze.”
Yakomeje avuga ko byageze aho ajya ajya no gusura Cristiano mu rugo iwe, na we akamubwira gutuza nk’aho ari iwe mu rugo.
Ati “sinirizerago ko ndimo kujya mu rugo rwa Cristiano. Umutima wanjye warihutaga ariko yari umuntu mwiza ambwira ngo nitware nk’aho ndi mu rugo iwanjye. Nakuyemo inkweto, nisukira jus mbere y’uko nicara iruhande rwe, twavuganye ku nzu yari atuyemo ndetse n’aho nturuka.”
Rodriguez yavuze ko nyuma y’akanya gato yahise yikuriramo ipantalo kugira ngo amwereke uko ateye na we ahita akubitaho agashyi maze ngo amubwira ko yamukunze.
Nyuma Cristiano Ronaldo yongeye kumwandikira nyuma y’igihe baryamana, barabonana hari muri Werurwe 2017.
Ati “narabyishimiye. Twongeye kubonana undi munsi. Mu ibanga rikomeye, turasomana.”
Nyuma yaho ngo Cristiano ngo yahise akupa ubushuti bwabo ntiyongera kumuvigisha ndetse aramuboloka ahantu hose.
Ati “Cristiano yanjugunye nk’itafari, ashobora no kubikorera Georgina. Byarambabaje ukuntu yamborotse(block) kuri Instagram nyuma yo kuryamana, n’ubu biracyambabaza.”
Rodriguez yasabye umukunzi wa Cristiano, Georgina Rodriguez guhoza ijisho kuri Cristiano kuko arebye nabi na we yazamucika kandi akaba atari byo amwifuriza.