Urukundo rw’aba bombi bari bararugize ibanga rikomeye ariko bamwe mu nshuti zabo za hafi bakaba bari baruzi.
Amakuru yamenyekanye ni uko Bayingana uzwi mu mikino n'imyidagaduro akaba n’umwe mu bashinze radio ya B&B FM, amaze igihe ari mu rukundo n’iyi nkumi y’ikimero kirangaza benshi.
Amakuru avuga ko aba bombi birinze ikintu na kimwe cyatuma n’abantu bakeka ko bakundana, aho no ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram nta n’umwe ukurikira undi, gusa mu ijoro ryakeye Queen Lydie yashyize kuri Instagram Stories ye amashusho ari kumwe na Bayingana muri Kigali Arena ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yari imaze gutsinda Nigeria babyina intsinzi.
Aya mashusho na Bayingana David akaba yahise ayakorera repost kuri Instagram Stories ye.
Uyu munyamakuru ukunzwe na benshi mu Rwanda kubera ubuhanga bwe mu gusesengura iby’imikino, mu minsi ishize aherutse kubwira umunyamakuru Ally Soudy ko ubu afite umukunzi mushya ndetse ko n’ubwo urugo rwa mbere bitamuhiriye ariko na none agomba gushaka uwo babana.
Ati “Mfite umwana umwe ufite imyaka 7(Bayingana Joshua), ibyo nzabisigira ubuzima, ibya mbere ntabwo byemeye, hari umuntu urwana n’Isi se? Hari igihe bitemera gusa ikigenzi ni imbuto iba yavuyemo(…) Ku ruhande rwanjye ntabwo tukibana ariko ngomba kugira uwo mbana na we. Umukunzi ndamufite ariko izina sinarivuga.”
Muri 2013 nibwo Bayingana David yakoze ubukwe na Kezie Teriteka, baje gutandukana nyuma y’uko bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.
David Bayingana wize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus, yayivuyeho ajya kuri Voice of Africa, ayivaho ajya kuri Radio10 ubu akaba ari kuri B&B FM afitemo imigabane.