Abanyeshuri bagaragaye mu mashusho basambana abandi bamansura bahanwe by'intangarugero



Minisiteri y'uburezi yahannye by'intangarugero abanyeshuri bagaragaye mu mashusho bakora ibikorwa by'urukozasoni ndetse n'abandi barimo gusambana ibikorwa byiswe urukozasoni.


Abo ni Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Saint-Georges riherereye muri Komini ya Kitambo, Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bagaragaye bamansurana impuzankano, bakaba bahanwe by’intangarugero.

Amashusho y’aba banyeshuri biganjemo abakobwa yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga ku wa 6 Nzeri 2021. Bagaragara babyina, bamwe babyinana n’abahungu, abandi bazunguza ibibuno, n’abikora imbere mu majipo. Hari amafoto agaragaza bamwe muri bo bikinze ahantu hiherereye, basambana.

Nyuma yo kumenya iby’iyi myitwarire, abayobozi b’ishuri n’intumwa za Minisiteri y’Uburezi barateranye babigaho. Minisitiri Tony Mwaba yahise afata icyemezo cyo kubirukana burundu muri iri shuri, kandi ngo nta rindi bemerewe kwigaho ku butaka bwa RDC.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko igikorwa aba banyeshuri bakoze ari icy’urukozasoni ruganisha ku busambanyi.

Post a Comment

Previous Post Next Post