Temarigwe yongeye kugaragara avuga ko ingano y'ibiryo yaryaga byiyongereye bitangaza benshi

Benshi mu bantu izina Temarigwe si ubwa mbere baryumvise kuko ni kenshi muri terefone z'abantu benshi babaga batunze amashusho y'uyu munyarwanda kabuhariwemu mukino utamenyerewe na bacye wo kurya.

Temarigwe Ablal w’imyaka 68 wamenyekanye mu bihe byashize mu marushanwa yo kurya ibiryo byinshi, ubu aremeza ko ubushobozi bw’igifu cye bwiyongereye kuko ibilo 30 by’umuceri ari iyanga mu nda ye.

Temarigwe utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, yavuze ko kuri ubu kugira ngo yumve mu nda hajemo agacucu, akenera ibiro 30 by’umuceri n’amaguru abiri y’inka akanarenzaho amakaziya abiri ya Fanta ku munsi.

Yabwiye Igihe dukesha aya makuru ko nubwo imyaka iri kugenda imubana myinshi, ingano y’ibiryo yaryaga yiyongereye cyane ugereranije no mu myaka ishize

Ati “ Nawe urabizi ko nta mukinnyi w’umupira uwukinira mu ruganiriro iwe nanjye rero ibiryo byinshi mbirya iyo ndi mu marushanwa ariko mu rugo ndya nk’ibisanzwe uduteremusi dutatu tw’igikoma n’ikilo cy’inyama n’icy’umuceri gusa.”

Temarigwe yavuze ko ibijyanye no kwitabira amarushanwa yo kurya ibiryo byinshi, yatangiye kubyitabira kera akiri muto.

Ati “ Muri icyo gihe naryaga ibiro bitarenze bitanu by’umuceri n’ibiro nka bitanu by’inyama. Byakomeje kugenda byiyongera buhoro buhoro ku buryo uko imyaka yegeraga hejuru nanjye ingano y’ibyo ndya yagendaga yiyongera ngera ku biro 15 by’umuceri.”

Yakomeje agira ati “ Ubu mbasha kurya ibiro 30 by’umuceri n’amatako abiri y’inka na fanta 48 ariko zo nywa izivanze zirimo na za tonic.”

Buri mpera z’icyumweru, Temarigwe ajya kwitoreza kurya ibiryo byinshi mu Karere ka Musanze mu rwego rwo kwitegura irushanwa mpuzamahanga afite mu mwaka utaha wa 2022.

Post a Comment

Previous Post Next Post