Ihere ijisho inzu y'igitangaza Umuhanzi Tom close yujuje i Bugesera ni Umuturanyi wa Knowless

Umuhanzi w’umunyarwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gutanga amaraso, Tom Close yujuje inzu y’agatangaza iherereye mu Karere ka Bugesera aho aturanye n'ikindi cyamamare muri muzika.

Kubaka inzu yo guturamo ni kimwe mu bigaragaza ko nyirayo yakoze kandi agakoresha neza amafaranga ye. Gusa na none inzu ziba mu byiciro bitandukanye.

Dr Muyombo Thomas, uzwi nka Tom Close ari mu bahanzi bake bujuje inzu z’akataraboneka mu Karere ka Bugesera ahazwi nko mu karumuna.

Ni inyubako nini ariko itageretse, yihariye mu myubakire yayo, isize amarangi y’urwererane, ikazengurukwa n’igipangu cyubakishije amabuye y’amakoro aboneka mu gace k’ibirunga.

Ni inzu bigaragara ko yatanzweho amafaranga atari make, gusa ntabwo ari igitangaza ku muntu nka Tom Close wakoreye amafaranga avuye mu mpande nyinshi.

 Ni umwe mu bahanzi bakunzwe kuva mu 2007. Mu 2011 yegukanye bwa mbere igihembo cya Primus Guma Guma Super Star.

Yabaye umuganga mu bitaro bitandukanye, aba umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri Kigali, nyuma agirwa umuyobozi wacyo ku rwego rw’igihugu.

Iyi nzu ya Tom Close yubatswe na Johnson Murindabigwi umwe mu bahanga mu guhanga inyubako zigezweho. Uyu ni we wakoze igishushanyo cya hoteli ikoze nk’ubwato izubakwa mu kirwa cya Gihaya kiri mu Kiyaga cya Kivu.

Tom Close ni umuturanyi wa Butera Knowless na Clement nabo bafite inzu igeretse muri aka gace, ndetse n’ibindi byamamare byiganjemo abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Inzu yubakwa na bacye

Bagitangira kuyubaka


Post a Comment

Previous Post Next Post