Ifoto y'Umusirikarekazi wa RDF agendera ku mugozi mu kirere ikomeje guca ibintu ku isi yose

Igisirikare cy'u Rwanda kimaze kwandika amateka mu bihugu binyuranye bya Afurika aho kizwiho gutanga imyitozo yo ku rwego rwo hejuru bituma bajya no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi byazahajwe n'imitwe y'iterabwoba.

Kuri ubu abakobwa n’abagore na bo basigaye bajya ku rugamba, bagatabara igihugu aho rukomeye ibintu bitari bisanzwe mu Rwanda rwo hambere.

Usibye ibikorwa bagaragaramo, banatanga umusanzu mu kubungabunga umutekano ndetse ntibasiba kujya gutanga umusanzu wabo mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Nko muri Centrafrique, u Rwanda rufite ingabo zirimo abakobwa n’abagore 38 bakora mu mirimo itandukanye ariko bagahuriza ku ntego imwe yo kurinda abasivili.

Aba basirikare bahabwa imyitozo yihariye ibafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Mu minsi ya vuba hari n’abaheruka kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda nyuma yo gusoza imyitozo ikakaye. Muri bo hari uwagaragaye ari mu myitozo yo kugendera ku rusinga hejuru mu kirere.

Uyu mugore yagaragaye ari mu kirere, afite n’imbunda bigaragara ko imyitozo yayifashe neza.

Iyi myitozo yari imaze umwaka ibera mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yasojwe ku wa 28 Kanama mu muhango witabiriwe n’abasirikare bakuru barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Uruhare rw’abagore ni umusanzu uhabwa agaciro kuko umubare wabo ari na 52%, bivuze ko icyo bashyiramo imbaraga nta cyakibuza gushoboka.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bidaheza abagore bakaba bemerewe gukora ndetse no kugaragara mu nzego zitandukanye dore ko abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda 61% ari igitsina gore.

1 Comments

  1. Ni byiza gutabara ariko ikibazo twe niduterwa mfite ikibazo cyuko tuzabura udutabara kuko baziko twifashije, bizatugora kubera uburyo twiyemera...

    ReplyDelete
Previous Post Next Post