Nyuma yo gushinyagurira Jay Polly witabye Imana, Umuhanzi Nemeye Platini yasabye imbabazi

Nyuma yo gusohora indirimbo ari kumwe na nyakwigendera Jay polly, Umuhanzi Nemeye Platini, yaciye bugufi asaba imbabazi, nyuma yo gushinjwa gushinyagurira Jay Polly witabye Imana.


Tariki ya 2 Nzeri nibwo inkuru mbi yamenyekanye ko umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana, hari nyuma yo kugezwa ku bitaro bya Muhima akuwe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiwe.

Nyuma y’igihe gito, umuhanzi Platini, yahise asohora indirimbo ’Somaho’ yakoranye na Jay Polly.

Iyi ndirimbo yagarukaga ku kunywa inzoga (yamamazaga uruganda Platini aherutse gusinyana narwo amasezerano), ubwo yajyaga hanze mu dukubo bashyizemo (Rest In Peace Jay Polly), bivuze ngo ruhukira mu mahoro Jay Polly, ntabwo byakiriwe neza n’abakunzi b’uyu muhanzi aho byafashwe nko gushinyagurira uyu muraperi wari umaze amasaha make yitabye Imana.

Icyabitije umurindi cyane ni uburyo n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwatangaje ko ashobora kuba yishwe na Alcool yanyweye yogosha muri gereza yayivanze n’ibindi bintu, ku buryo byari nk’igisindisha.

Ibi byaje gutuma uyu muhanzi Platini indirimbo ahita anayikuraho ayigira ’private’(nta wundi muntu wabasha kuyireba uretse we gusa).

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Platini yasabye imbabazi avuga ko ari amakosa bakoze kandi atari cyo bari bagamije cyane ko bayishyizeho bataramenya ko yitabye Imana ahubwo biza guhurirana.

Ati "ku bantu nababaje mbanje kubasaba imbabazi kandi nanjye nababariye n’utarabanje kunyumva, bambabarire bivuye ku mutima."

Yakomeje agira ati "ubundi twari dufite indirimbo na Jay Polly yitwa ’Somaho’ ariko yari iya Dream Boys ariko nyuma biriya by’amatsinda bimaze kuvaho tuyikora twembi turakosora, iyo ndirimbo tuza gusaba producer ko ayihindura, bikomeza kugorana tugera aho tubivamo turavuga ngo tuzakora indi, iyi ikazasohoka wenda habonetse nk’abayikeneye."

Nyuma nibwo haje uruganda rukora inzoga rumuha ikiraka yegera Jay Polly amubwira ko ya ndirimbo bayibyaza umusaruro na we arabyemera.

Bamufunze batarakora amashusho kuko n’ikiganiro cya nyuma bagiranye harimo uburyo izakorerwa amashusho, gusa afungwa bidakozwe, abamuhaye ikiraka bakomeje kumushyiraho igitutu ariko akomeza kubihanganisha.

Ati "ijoro yapfuyemo uwo munsi nibwo bari batangaje ko urubanza rwe rwigijwe inyuma, turavuga tuti reka indirimbo isohoke mu gitondo, ariya mashusho ni ayo twari twarakoze mbere biraho, yari indirimbo yo kwamamaza gusa."

"Urabizi mfite ikipe imfasha, nababwiye ko iyo ndirimbo mu gitondo bayishyira ku mbuga zacu, njya kuryama mu gitondo mbyukira kuri izo nkuru, sinibuka ko hari indirimbo iri busohoke, abo nahaye itegeko ryo kubikora barayisohoye, njye sinanabimenye twiriwe muri ibyo, nimugoroba njya mu kiriyo, ntashye nibwo nabonye ubutumwa buntuka ahantu hose, mbwira ikipe ko twakoze amakosa nti tube tuyikuyeho abantu babanze bumve ubusobanuro bwanjye, tuzaba tuyisubizaho ariko nabwo niba bitari ngombwa navugana nabo nayikoreye umuntu akazabakorera indi."

Yavuze ko kandi nta mutima mubi yabikoranye, asaba imbabazi abo byababaje bose, n’aho ngo kuba baranditse (Rest In Peace Jay Polly) muri title ngo uwukoresha YouTube yamubwiye ko yabikoze mu rwego rwo kumuha icyubahiro ariko ntibyakirwa neza.

Yavuze ko kandi n’ubwo atakundaga kugaragara mu mafoto ari kumwe na Jay Polly ariko yari inshuti ye magara kuko ni we muhanzi bamaranaga igihe kinini.

Aba bombi bahuye bwa mbere muri 2008 bahuriye muri studio ya ONB, batangira kuvugana gutyo ari nabwo hazaga itsinda rya Tuff Gang.

Avuga ko atazibagirwa uko yabafashije nk’itsinda rya Dream Boys bakorana indirimbo 2(Mpamiriza Ukuri na Mumutashye) zakunzwe cyane, ndetse ngo nk’iyo yajyaga i Huye bakiga yararaga kwa Platini.

Ikiganiro cya nyuma yagiranye na Jay Polly hari muri Mata 2021 mbere y’iminsi 2 ngo afungwe, bakaba baraganiraga uko yashyira hamwe ibihangano bye akabicuruza bikareka no kubaho byandagaye.


Post a Comment

Previous Post Next Post