Bamwe mu rubyiruko ndetse n’abakuze usanga nta kizere cyo
kubaho bafite aho usanga bavuga ko nta myaka ijana bateze kumara yewe n’abakuze
bakunga mu ryabo bashimangira ko nta myaka iajana koko bateze kumara.
Iyi nkundura yo kuvuga ko nta myaka ijana yadutse mu mwaka
abanyarwanda benshi bari bitezeho ibitangaza byo kubaho neza ‘’Vision2020’’
nyamara ahubwo ubabera umwaka w’ubusharire cyane ko ari umwaka waranzwe n’icyorezo
cya corona maze guma mu rugo irushaho kubishya ubuzima bwa bamwe na bamwe bari
biteze ibitangaza muri iyo vision2020.
Ubuzima bwarashariye abakoraga uturimo two gushabika bashaka
ibyo barya turahagarara, abanyonzi, abamotari, abakarani ngufu, bose baguma mu
rugo dore ko nta yandi mahitamo yari ahari ko gahunda yari ‘’Nta kudohoka ku
kwirinda corona’’.
Leta y’u Rwanda ntako itagize isangisha ibiribwa mu rugo
bamwe mu bagaragaraga ko ntacyo bafite ariko biranga abantu babona ko nta myaka
ijana koko.
Ubushomeri mu rubyiruko, Ubuzima bushariye bwo muri
Geto(Getto) biri mu byatumye abantu basamira hejuru iyi mvugo ivuga ko nta
myaka ijana bazamara maze urubyiruko si ukuryoshya kakahava babaho nk’abazapfa
ejo, ibyo kwizigamira bakavuga ko hazigama abahaze kandi koko ntiwazigama
ushonje.
Ni kenshi leta y’u Rwanda itangiza gahunda nyinshi zifasha
urubyiruko kwiteza imbere ariko benshi bakemeza ko izo gahunda ari baringa ko
zishiraho amananiza bigatuma urubyiruko rutazigana.
Urugero ni BDF ikigenga gifasha urubyiruko kubona igishoro
bagatangira business zabo nyamara ngo iki kigega nubundi gifasha abarangije
kubona igishoro ngo ntabwo gifasha abatari babona igishoro nkuko bamwe mu
rubyiruko twavuganye babidutangarije.
Aganira n’ikigpo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA umusaza w’imyaka
60 bamubajije niba nta myaka ijana azamara arahira yivuye inyuma ko nta myaka
ijana azageza ngo kuko ubuzima bugoye cyane.
Kimwe mu bindi urubyiruko n’abakuze bashira mu majwi yo kuba
baritakarije icyizere, ngo ni uko gukorera ubushabitsi mu Rwanda bigoye cyane
ko ngo ikintu cyose ujya gukora usabwa kugira TIN Number(Umusoro) ubundi
bakakwishuza umusoro kakahava nyamara hari itegeko leta yashizeho ko urubyiruko
ruri mu bucuruzi hari umusoro rutagomba gutanga muri gahunda yo kurworohereza
mu kwihangira imirimo.