Ibyo Umugore wa Arthur Nkusi yavuze bifungishije umunyapolitiki mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Dr. Kayumba Christopher akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Ni nyuma y'aho umunyamakuru akaba n'umugore w'umunyarwenya Arthur Nkusi Fiona Ntarindwa Umutoni yamureze ko yagerageje kumufata ku ngufu ubwo yari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda 

Yagize ati: “ Ubwo byambagaho nihishe mbimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”

Fiona Muthoni Ntarindwa yunzemo ati: “Ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.”

Uyu munyamakuru asanzwe ari igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017, ndetse muri 2015 yigeze nabwo guhatanira kuba Miss Rwanda ntibyamuhira.

Kuri Twitter yanditse ko iyo umuntu ahohotewe mu by’igitsina agira ipfunwe akumva ko ari wenyine, nta muntu n’umwe uzamutega amatwi cyangwa ngo yizere ibyo avuga.’

Dr Kayumba Christopher yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeli 2021. Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021 yari yatumijwe kuri RIB, akitaba ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.

Ni ibyaha yakoze mu bihe bitandukanye hagati ya 2012 na 2017 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu mu Mujyi wa Kigali.

Post a Comment

Previous Post Next Post