Uwahoze ari umugore wa Diamond Platinumz yavuze uko yamukubitaga ariko nyuma akabyishimira

Uwahoze ari umukunzi wa  Diamond Platnumz Wema Sepetu, avuga ko yishimiraga gukubitwa na Diamond kuko nyuma yo kumukubita yamuhozaga akumva ibyishimo biramusaze

Muri Nyakanga 2020, nibwo uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania 2006 nibwo yavuze bwa mbere ko uyu muhanzi yajyaga amuhohotera ariko akaba yarahisemo kubigira ibinga.

Imelda Mtema akaba inshuti magara ya Wema Sepetu, yifashishije ifoto ya Wema yo mu myaka irenga 10 ishize amaze gukubitwa, ari we wayifatiye na telefoni ariko Wema yanga kujya kumurega kuko yabyishimiraga.

Wema Sepetu we yavuze ko impamvu yabyishimiraga ari uko yamaraga kumukubita akamuhoza, akumva ni byiza, aho yanavuze ko abagore bakwiye gukubitwa ariko na none ntibakubitwe nk’abajura.

Ati “Ikindi kintu ntigenze mvuga, abagore dukubitwe! Narabivuze ko ku giti cyanjye nahoze mbikunda… Ariko na none nunkubita umenye ko unkubita nk’umukunzi wawe, kuko nyuma y’ibyo kumpoza umbyinirira ni byiza…”

Wema Sepetu na Diamond Platnumz bakundanye kuva muri 2012 ariko baza gutandukana muri 2014. Urukundo rwabo rukaba rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’uko bose bari ibyamamare.

Post a Comment

Previous Post Next Post