Ingabo z'u Rwanda zimaze amezi agera kuri abiri ziri kugarura amahoro mu bice byo muri Mozambique igihugu cyari cyarazahajwe n'intambara abaturage barahunze intara ya Cabo delgado
Mu minsi mike ishize muri iyi ntara ubuzima busa n'uburi kugenda bugaruka cyane ko abaturage batangiye gusubira mu ngo zabo amahoteli atangira gusubukura imirimo bigizwemo uruhare rw'ingabo z'u Rwanda zigera ku gihumbi.
Imwe mu mafoto yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iyerekana abana basubijwe mu buzima busanzwe bari gukina umupira bacungiwe umutekano n’umusirikare w’u Rwanda.
Iyi foto yafatiwe ahitwa Quelimane ku wa 22 Nzeri 2021; yerekana abana barimo bakina umupira bisanzuye ubona ko nta kibazo cy’umutekano bafite, bisobanuye ko i Cabo Delgado bamaze gusubira mu buzima busanzwe.
Usibye abana bakina umupira ubuzima muri rusange bwatangiye kugaruka kuko abari barahunze batangiye kugaruka, ibikorwa byatangiye kongera gukora.