FERWACY Yaba yarabyinnye mbere y'umuziki? Itangazo ryavugaga ko u Rwanda ruzakira shampiyona y'isi y'amagare ryasibwe

Mu masaa yine y’igitondo cyo ku wa 23 Nzeri 2021 ni bwo FERWACY yatangaje ubutumwa buvuga ko byamaze kwemezwa, ko u Rwanda ruzakira shampiyona y'isi y'amagare ibintu abanyarwanda benshi bishimiye.

Kuri ubu, iryo tangazo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryari ryashyize kuri Twitter rimenyesha ko iki gihugu kizakira shampiyona y’Isi mu 2025 ryamaze gusibwa.

Muri iryo tangazo FERWACY yari yagize iti: “Byemejwe. #Rwanda (Kigali) ruzakira shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu 2025. Izaba ari inshuro ya mbere Afurika yakiriye iri rushanwa.”

Ni amakuru ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe umukino w’amagare UCI ritigeze ryemeza kuko n’umunyamakuru Caley Fretz w’igitangazamakuru Cycling Tips avuga ko yashatse kumva icyo rivuga ku butumwa bwa FERWACY, ariko ntibamusubije.

FERWACY nayo nyuma yo gusiba iri tangazo ntabwo irasobanura impamvu byakozwe. Ibi bibaye mu gihe u Rwanda na Maroc ari byo bihugu byasabye kwakira shampiyona y’Isi y'amagare mu mwaka wa 2025.

Post a Comment

Previous Post Next Post