Saa yine za mu gitondo zuzuye abantu benshi bakunda imikino mu Rwanda berekezaga anteni zabo ku gishushu aho iyi radio ikorera kuko babaga bizeye ko muri situdiyo hagiye kwinjiramo abacamanza ko bagiye kuva imuzi bimwe mu bibazo bidakunzwe kuvugwa muri ruhago nyarwanda.
Gusa nyuma ibintu byaje guhinduka ibyari urukiko biraseswa bamwe mu bacamanza barukoragamo bahindurirwa inshingano Sam Karenzi ahabwa ubuyobozi bwa Radio10 bose barabatatanya ibintu byateje ururondogoro mu bafana b'urukiko bamwe bakavuga ko ari ukubera ukuri kwinshi bano bagabo bagiraga kandi ntibarye indimi mu kukuvuga.
Sam Karenzi byagaragaraga ko atishimiye guseswa by'urukiko yaremeye afata umwanya w'ubuyobozi arko bidaciye igihe kirekire we na bagenzi be bakoranaga baje gusinyana amasezerano na Fine FM nayo ikorera mu mujyi wa Kigali ndetse bakazatangirana n'ukwezi kwa cumi.
Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nzeri nibwo Sam Karenzi Yandikiye ubuyobozi bwa Tele10 Group bufite iyi radio ko atakibashije gukomezanya na yo ku mpamvu ze bwite, gusa zimwe mu nshuti ze zivuga ko uyu mugabo ashobora kuba agiye gusimbura Regis Uwayezu Karangwa uherutse kwegura muri FERWAFA.
Nyuma yibyo bibazo byose byavuzwe kuri radio 10 benshi mu bakunzi bayo bakomeje kwibaza ku kazoza k'iyi radio mu bijyanye n'imikino cyane ko yari imaze kuba igicumbi cy'imikino n'imyidagaduro hano mu Rwanda.