Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2021 nyuma yo kwambura abaturage ibihumbi 110 abizeza kubakemurira ibibazo no kubavura indwara zananiranye.
Nyuma y’isuzuma ryakozwe hagasangwa ibyo yakoraga ari ubutekamutwe, yahise atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Muhoza muri kariya Karere ka Musanze.
Amakuru avuga ko yagiye muri kariya Karere ka Musanze avuye mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 04 Nzeri 2021 ubwo hari umuturage w’i Musanze wamuhamagaye nyuma yo kumurangirwa n’undi uri mu Mujyi wa Kigali.
Mukeshimana Odette, Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Akagari ka Mpenge aho uriya mugabo yafatiwe, yatangaje ko uwo muturage w’i Musanze yaganyiye mugenzi we w’i Kigali ko ubucuruzi buri kwanga undi agahita amurangira uriya wiyita umupfumu uvura inyatsi na karande mbi.
Ngo baravuganye ariko akumva ntavuga ikinyarwanda ahubwo yivugira Ikirungo ndetse ngo yageze i Musanze ari ko avuga ururimi yararugoretse ariko aza kugera aho avuga Ikinyarwanda cyiza ubwo bari bamaze kumuha inzoga.
Uyu muyobozi avuga ko yahise atangira kuvura abantu no kubakorera imihango ngo yo kubakiranura n’ibibazo ariko nyuma inzego z’ibanze zakoze iperereza n’isesengura zisanga ibyo yariho akora ari ubwambuzi bushukana.
Yafashwe amaze kwambura abantu batatu barimo uwo yari yarasaze ku myanya y’ibanga ubundi akamuca 50 000 Frw mu gihe hari undi yari amaze guca 20 000 Frw.
Undi wa gatatu ari na we waje kumuhagama, ngo yamusize imiti ariko undi amwitegereje abona ari guteka imitwe.
Mukeshimana Odette ati “Ni bwo yaduhamagaye atubwira ko hari umuntu urimo gutuburira abaturage. Twaragiye kubera ko yari yaduhaye ikimenyetso cy’aho bari, tumugwa gitumo dusanga bari kumwe aho yari yamukebye amusiga imiti, nyuma y’uko yari yamaze kumuca amafaranga ibihumbi 20.”
Ni kenshi hakunze kumvikana abiyita abapfumu n’abavuzi gakondo bavuga ko bavura ibintu byose birimo n’ibyo ubumenyi bwa muntu bidashobora kubonera umuti nk’umwaku, inyatsi, karande, ndetse ngo no gutanga ubukire.