Nyuma yaho mu Rwanda bimaze kugaragara ko abagabo benshi bahohoterwa ntibabivuge inzego za leta zahagurukiye iki kibazo aho urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwamaze guta muri yombi abagore bagera kuri babiri.
Bamwe mu baturage beruriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB,ko hari ikibazo kibarembeje cy’abagabo bahohoterwa n’abagore babo bakabakubita kandi ntibatinyuke kujya kurega aho uru rwego rwahise rujya kureba umugore uvugwaho gukomeretsa umugabo we, ruhita rumuta muri yombi.
Hari uwavuze ko hari umugabo wakubiswe ibuye mu mutwe n’umugore we agahita ajyanwa kwa muganga ariko ubu akaba yaratashye arwariye iwe.
Ibi byatumye inzego zihita zijya muri urwo rugo zisanga koko uko byasobanuwe ari ko bimeze bituma umugore ahita atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Mamba.