Mu karere ka Gicumbi umurenge wa muko haravugwa inkuru y'umubyeyi wabyaye umwana wapfuye ku burangare bw'umuganga wari waraye izamu wagombaga kumwitaho ngo ariko bikaba bivugwa ko uyu muganga yari yiraraniye n'indaya bituma atita mkuri uyu mubyeyi.
Umubyeyi w'imyaka 45 witwa MUKARUGIRA Speciose wari urwaje Mukantambara Theonille w’imyaka 30 wari utwite, babuze Umuganga waraye izamu witwa Mutuyimana Ismail ngo abafashe umubyeyi abashe kubyara neza.
Amakuru dukesha Umuseke ni uko uko kurangarana umubyeyi byaturutse ku kuba Umuganga yari yararanye n’indaya y’umurwaza “basambanaga”.
Umunyamakuru w’Umuseke ukurikirana iyi nkuru yamenye ko Umuganga uvugwaho imyitwarire idahwitse yemeye ikosa ndetse yandika ibaruwa yo gusaba imbabazi.Nyuma yo guhamagara Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima (Tutulaire), yaraje akora igenzura “koko asanga uwo Muganga ari kumwe n’iyo ndaya mu cyumba” kigenewe Abaganga baraye izamu kandi bitemewe.
Hari amakuru kandi umwe mu bari mu Murenge wa Muko yahaye Umuseke avuga ko abo mu Rwego rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri bari ku Kigo Nderabuzima bakurikirana iki kibazo.
Nyuma umugore yaje gutaka cyane, umurwaza ngo ajya gukomangira Umuganga bamurembeje aza kwita ku mubyeyi wari kunda yabuze umwuka, niko kumubwira ngo asunike umwana, nuko umugore aragerageza umwana avuka yapfuye.
Twagirimana Alphonse Umugabo w’umugore wabyaye umwana upfuye avuga ko umugore we yamwohereje kwa muganga ku gihe, kumanywa ahura na Muganga, ndetse amubwira ko aza kubyara. Uwo yaratashye, haza undi urara ijoro, ngo yaje kubonana n’umugore utwite mu masaha ya saa sita z’ijoro, amubwira ko isuha itarameneka, asubira kuryama.
Tutulaire nibwo yahise ajya kugenzura agendeye ku makuru umurwaza yatanze ko Umuganga yabarangaranye kuko yari kumwe n’umukobwa urwaje undi muntu, niko kugenda amusanga mu cyumba aramukingirana.
Uyu mugabo ati “Byagezeho Umuganga akababwira nabi, ngo bamwitondeshe igihe ntikiragera.”
Avuga ko Abayobozi bamusabye kuvuga icyo yifuza, kuko Umuganga yemera ikosa, ngo ababwira ko yifuza ko hakurikizwa ibyo amategeko ateganya.
Umuganga ukora kuri kiriya Kigo Nderabuzima yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko uwaraye izamu yari kumwe n’umukobwa na we yayumvise ariko ko atayahagararaho kuko atari ahari.
Titulaire avuga ko yagenzuye ibyavugwaga n’abarwaza ko Umuganga yarangaranye umubyeyi kubera umukobwa bararanye, asanga arahari.
Ati
“Twagiye kureba dusanga arahari (umukobwa wararanye n’Umuganga), umukozi tugirana inyandiko, bukeye tubimenyesha Abayobozi badukurikiye.”