Amahirwe ku Rubyiruko rwarangije amashuri/Digital Ambassadors Phase II 2021_2022/ Intore mu Ikoranabuhanga



Muri gahunda ya leta igamije guha abaturage bose ubumenyi bw'ibanze mu ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi, RISA iramenyesha urubyiruko rwifuza kugira uruhare muri gahunda y'INTORE MU IKORANABUHANGA ko hagiye gutangizwa icyiciro cya kabiri.


Kwiyandikisha byaratangiye bizarangira tariki 13 Nzeri 2021, Urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye na Kaminuza rurasaba kwiyandikisha mu karere batuyemo.

                                     Ibisabwa

1. Kuba ari Umunyarwanda kandi avuga neza Ikinyarwanda

2. Kuba atarengeje imyaka 35 y'ubukure

3. Kuba yararangije amashuri yisumbuye,TVET, cyangwa Kaminuza (A2,A1,A0)

4. Kuba adafite akandi kazi

5. Kuba atuye mu murenge yifuza kuzahuguramo

6. Kuba yarize ikoranabuhanga cyangwa afite icyemezo cy'uko yakoze amahugurwa y'ikoranabuhanga (ICDL, Microsoft, CISCO,..) byaba ari akarusho

7. Gutsinda ikizamini gihabwa abitegura kuba mu ikoranabuhanga

       SOMA ITANGAZO MU BURYO BURAMBUYE


Nyura hano Wapplyinga: Kanda Hano Wiyandikishe

Post a Comment

Previous Post Next Post